LINK PEOPLE WITH THE PLACE

Sunday, December 12, 2021

Bluce Melody with Ritco

 

Umuhanzi Bruce Melody arashinjwa n’Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu Rwanda , RITCO, kubusebereza imodoka abicishije mu ndirimbo ‘Saa Moya’ aherutse gushyira hanze.

Muri iyi ndirimbo Bruce Melody yashyize ku rubuga rwa YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020, yageze aho aririmba ati :

Sinkubipa ndagukerereza, meze nka Ritco izamuka Shyorongi.

Aya magambo ni yo yazamuye umwuka mubi hagati ya RITCO na Bruce Melody. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Nkusi Godfrey yatangarije Ukwezi ati :

Dusanga ari uguharabika izina ry’ikigo ndetse na serivisi gitanga. Twe dutanga serivisi yo kwihutisha abatugana.

Kabanda Jean de Dieu ureberera inyungu za Bruce Melody mu bikorwa by’umuziki, abona uyu muhanzi ataraharabitse RITCO, ngo ahubwo yayamamarije. Ngo ntiyigeze aririmba ko RITCO igenda gahoro, ahubwo :

Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko RITCO yihuta izamuka Shyorongi.

Iki kigo cyatangaje ko kigiye kwitabaza ubutabera, kuko kitabashije kumvikana n’umuhnzi Bruce Melody kuko atigeze yitaba telefone, ubwo cyamuhamagaraga.

Shyorongi ni umusozi uherereye mu Karere ka Rulindo mu muhanda Kigali-Musanze.


No comments:

Post a Comment